in

Yamaze kugera i Kigali: Amakuru mashya kuri Dr Kanimba wari umaze igihe kirekire mu bitaro byo mu Buhinde arwaye indwara yateye benshi guhangayika

Nyuma y’igihe kirekire mu Rwanda humvikanye inkuru ya Dr Kanimba Vincent wamenyekanye mu kuvura indwara z’abagore yatabazaga asaba ubufasha bwo kwivuza kubera ko yari arembye cyane, aza kuvurirwa mu Buhinde none ubu yakize akaba ari mu Rwanda.

Mu ijwi riremereye kandi rifite imbaraga, Dr Kanimba yabwiye Murungi Sabin ko yaraye ageze mu Rwanda ndetse ko yakize.

Sabin yagize ati “Tuganiriye byinshi pe, byiganjemo kwisekera no kuvuga Imana. Muri macye, ambwiye ko tugomba gukora ikiganiro cyo gushimira Ati “Nshaka kugusanga kuri Galaxy hotel i Kigali, umfate Video ntambuka neza abantu babone uko Imana ikora!” Abivuze aseka cyane nanjye ndaseka.”

Murungi Sabin yaboneyeho gutangaza ko mu mwanya uri imbere arakira Dr Kanimba. Asaba abakunzi be ko niba hari ufite akabazo gato cyangwa ishimwe yarimuha akarimugerezaho.

Dr Kanimba yari arwaye indwara yitwa ‘Parkinson’, ifata iminsi igatuma umuntu asusumira/atitira none akaba yakize akaba agenda neza.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa witwa Iradukunda Joyeuse w’imyaka 20 yaguze Lisansi atwikira mu nzu umusore wamubenze akishakira undi mukobwa

Abanyeshuri biga muri GS Bilira mu Karere ka Musanze bazamuka umusozi bikoreye indobo n’utubasi twuzuye ibiryo bishyushye byo kurya saa sita ku ishuri [AMAFOTO]