in

Yabengutswe n’umuzungu nyuma yo guhabwa urwamenyo ku mbugankoranyambaga.

Uyu mukobwa akomeje kugarukwaho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bavugako ntaho Imana itakura umuntu.

Ni umukobwa wo mucyaro cya Uganda, ahitwa Mbagua nk’izindi nkumi zose, uyu mukobwa yarabyutse nawe akoresha izi mbuga twirirwaho ashyiraho ifoto ye ashaka kugaragaza imiterere y’umubiri we.

Uyu mukobwa udafite isura isamaze ndetse bikagaragarako adafite imiterere yakurura benshi ndetse ntiyari yambaye n’imyambaro wakwita ko igezweho nkuko abandi bakobwa babanza kubitegura iyo bagiye kwigaragaza kumbuga nkoranyambaga.

Kuri ubu amerewe neza n’umuzungu bashyingiranywe. 

Uyu mukobwa akimara gushyira hanze iyi foto ntawigeze amubwira ko ari mwiza ahubwo abenshi bihutiye kumutuka no kumuca intege bamubwirako ari mubi ndetse atagakwiye kugaragaza iyo foto, ibitekerezo byose byayigiyeho byamucaga intege.

Iyi foto uyu mukobwa irasa niyamubereye ikiraro kimuvana muri afurika maze yerekeza muri Amerika aho atuye ubungubu.

Abantu batutse uyu mukobwa bavuga ko adashamaje

Uyu mukobwa yaje kubengukwa n’umuzungu wabonye ukuntu abatanze ibitekerezo kuri ya foto bose bamuhaye urwamenyo, afata umwanzuro wo kumushakira ibyangombwa bakora ubukwe, ubu babana nk’umugore n’umugabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu bitanu bibi udakwiye gukorera ku mbugankoranyambaga .

Ntacyo ikofi idakora: Butera Knowless yerekanye uko we na Platini bari bameze kera ikofi itarabayoboka