in

WhatsApp yahinduye ibihano bikakaye yagombaga guha abayikoresha.

Urubuga nkoranyambaga rya WhatsApp, rwatangaje ko rutazasiba konti z’abantu batazemeza amabwiriza mashya ruherutse gushyiraho, gusa ruvuga ko ba nyiri izo konti bazakomeza gusabwa kwemeza ayo mabwiriza, bakomeza kwinangira bakazasibirwa konti zabo.

WhatsApp yari yaratangaje ko ku itariki ya 15 Gicurasi, umuntu utazaba yaremeje amabwiriza mashya yari yarashyizeho konti ye itazakomeza gukora.

Kuri iyi nshuro, itangazo ry’uru rubuga nkoranyambaga rukoreshwa n’abarenga miliyari imwe ku Isi, ryavuze ko nta konti y’umuntu izasibwa naramuka atemeje amabwiriza yayo bitarenze kuwa 15 Gicurasi, gusa ko azakomeza kwibutswa binyuze mu butumwa bugufi azajya yohererezwa.

Mu gihe akomeje kwinangira, umuntu azakomeza kwibutswa inshuro nyinshi, mu cyo WhatsApp yise ‘Kwibutswa guhoraho’, uko akomeza kwinangira atangire kubura uburenganzira bumwe na bumwe, burimo nko kureba urutonde rw’abantu afite kuri WhatsApp ye.

Ibi bizakomeza gutyo, bigere aho umuntu afungirwa konti ye burundu. Nyuma y’iminsi 120 atemeye amabwiriza mashya ya WhatsApp, konti ye izasibwa burundu. Itandukaniro ni uko ibi bikorwa bizamara igihe kinini, ariko n’ubundi utazemeza amabwiriza mashya ya WhatsApp, azasibirwa konti ye.

Aya mabwiriza mashya ya WhatsApp avuga ko uru rubuga ruzajya rusangiza amwe mu makuru y’abarukoresha, n’urubuga rwa Facebook, byose bihuriye mu kigo cya Facebook cya Mark Zuckerburg.

Konti zizagirwaho ingaruka n’iki cyemezo, ni konti za WhatsApp za business. Amakuru azajya asangizwa arimo numero za telefoni z’umuntu utunze WhatsApp yagizweho ingaruka, ibirango bya telefoni ye ndetse n’ibindi. Icyakora ibiganiro bitandukanye hagati y’abantu ndetse n’aho baherereye, byose ntibizajya bitangarizwa Facebook.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro: Umugabo yahisemo kugurisha umwana we ngo abone amafaranga yo kuryoshya n’umukunzi we.

Breaking news: Itariki umunsi mukuru wa Eidil-Fit’ri izaberaho iramenyekanye.