in

Akumiro: Umugabo yahisemo kugurisha umwana we ngo abone amafaranga yo kuryoshya n’umukunzi we.

Uyu mugabo wo mu Bushinwa yahisemo kugurisha umwana we w’umuhungu w’imyaka 2 y’amavuko ku muryango wabuze urubyaro mu rwego rwo kubona amafaranga atemberamo ari kumwe n’uwo yihebeye nk’uko inkuru zitandukanye zibitangaza.

Ibitangazamakuru byo mu Bushinwa byatangaje ko Polisi yaho yafunze umugabo ushinjwa kugurisha umuhungu we w’imyaka ibiri no gukoresha amafaranga mu kuzenguruka igihugu mu kwinezeza. Ikinyamakuru Zhejiang Legal Daily cyatangaje ko uyu mugabo uzwi ku izina rya Xie, yatonganaga buri gihe n’umugore we ubu akaba bivugwa ko yagurishije umuhungu we witwa Jiajia kugira ngo agabanye umutwaro wo kwita ku bana akishimisha.

Xie, yahawe uburenganzira bwo kurera umuhungu we, nyuma yo gutandukana na nyina w’umwana. Polisi yavuze ko bavumbuye ko Xie yagurishije uyu muhungu ku mugabo n’umugore batagira umwana i Changshu, umujyi wo mu ntara ya Jiangsu, ku mafaranga 158000 Yuan, ni ukuvuga amafaranga angana na miliyoni 24 (24,615,861.57) z’Amanyarwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kwibaruka imfura ye ,Nick Minaj yongeye gushyira hanze amafoto ashotorana.

WhatsApp yahinduye ibihano bikakaye yagombaga guha abayikoresha.