in

Weasel washinjwaga gukubita Teta Sandra amuvuzeho amagambo atangaje

Umugabo wa Teta Sandra ari we Weasel Manizo umuze iminsi agarukwaho cyane ,ashinjwa gukubita bikomeye uyu manyarwandakazi yavuze ko abanzi be nibashake biyahure kuko batazarekana.

Mu mashusho aherutse kujya hanze ubwo aba bombi bagaragaye basohokeye mu kabari kamwe kari mu mugi wa Kampala, Weasel yavuze ko bameze neza ndetse anabwira abantu ati” abanzi bacu bataye umutwe. Mwiyahure kuko Teta Sandra ntateze kundeka”.

Mu gihe nyamara iki kibazo cyahagurukije abatari bake, Teta Sandra we yakomeje kwihisha ababyeyi be ndetse n’abo mu muryango yashatsemo kugira ngo iki kibazo cyo kuba akubitwa n’umugabo we kitazafata indi ntera, gusa hari abanyarwanda benshi bifuza ko Teta Sandra yafata inzira agataha mu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Igor Mabano ahaye ubutumwa bukomeye Vava dore imbogo

Menya ibisobanuro bitangaje by’uko uryamana n’umukunzi wawe mu buriri