in

Wa musore warongoye nyirakuru akoze amahano imbere y’inkumi(amashusho)

Umusore witwa Safi utuye i Rubavu wavuzwe mu rukundo n’umukecuru w’imyaka irenga 60 benshi bakabigira urwenya bavuga ko agiye kurongora umugore ungana nka nyirakuru, noneho arijije bikomeye inkumi y’ikizungerezi yamuhaye amafaranga ikamukura mu cyaro ayibeshya urukundo bikarangira yikundiye umukecuru.

Safi Tech ni umuhanzi ufite indirimbo zirimo iyitwa ‘I got you’, ‘Ibanga’.Atuye mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba mu kagari ka Munanira ,uyu yamamaye mu itangazamakuru bitewe n’urukundo yakunze Ntibatega Leocadie w’imyaka isaga 60.Gusa ngo kuri ubu baratandukanye ,bivugwa ko uyu mukecuru akibyumva yahise agwa muri coma.

Ubwo impanuro TV yasuraga uyu safi Tech yasanze yibereye mu bihe ku Kivu n’iyi nkumi y’ikizungerezi wibera hanze.Gusa igitangaje ni uko uyu mukobwa avuga ko yahaye amafaranga menshi uyu musore, akamumenyera buri kimwe cyose ariko akumva ko akundana n’umukecuru.

Uyu mukobwa mu marira yagize ati:”namuhaye amafaranga yanjye,mufasha muri byinshi,mukura iwabo mu cyaro I Nyamasheke ariko yarampemukiye,numvise ko akundana n’umukecuru mpita nza igitaraganya.”

Safi yabonye uyu mukobwa arize maze arapfukama amusaba imbabazi ari nako amusoma.Gusa ni kenshi abazwa niba agikunda wa mukecuru ariko akanga kugira icyo abitangazaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku bakunzi ba filime:Hatangajwe igihe filime ya Fast&Furious igice cya 9 izasohokera.

Agahinda k’umubyeyi wagurishije impyiko ye ashaka kurihira umukobwa we amashuri birangira yiyahuye atayarangije kubera urukundo.