in

Va mu rujijo! Hari ibintu byavuzwe ku bahanzi bo muri Kenya wafashe nk’aho aribyo gusa hari ubindi bishya bimaze kumenyekana

Va mu rujijo! Hari ibintu byavuzwe ku bahanzi bo muri Kenya wafashe nk’aho aribyo gusa hari ubindi bishya bimaze kumenyekana

Itsinda ry’abanyamuziki rikomoka muri Kenya, Sauti Sol ryakuyeho urujijo ku byavugwaga ko itandukana ryabo rishingiye ku mwuka mubi wari hagati yabo.

Ni nyuma y’uko cyumweru gishize, iri tsinda riri mu yakomeye ku mugabane wa Afurika, ryashyize hanze itangazo ko nyuma y’imyaka 20 bagiye gutandukana burundu, buri wese agakora ku giti cye.

Ibi nibyo byatumye benshi batangira gutekereza ko iri tsinda rigiye gutandukana kubera amakimbirane ari hagati yabo.

Mu kiganiro baherutse kugirana n’umunyamakuru Ivy Awino, ukomoka muri Kenya ukorera radiyo imwe muri Amerika, aba basore bagize Sauti Sol, batangaje ko nta bibazo cyangwa amakimbirane bafitanye nk’impamvu yatumye bafata umwanzuro wo gutandukana.

Bien-Aimé Baraza, yagize ati: “Uburyo twabyitwayemo ni iby’icyubahiro ku buryo abantu bamwe basa n’abatengushywe no kuba nta makimbirane twagiranye. Hari abashakaga kugaragaza ko byabaye ku bwo gushyamirana, ariko si ko byagenze. Turacyari inshuti nziza, kandi turacyari kumwe.”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Baramujyanye: Umunyamakuru ukunzwe cyane mu Rwanda agiye kurongorwa n’umusore yahariye ibye byose kugeza ku iherezo (AMAFOTO)

Yanyuzagamo agashinyiriza: Miss Iradukunda Elsa wa Prince Kid akomeje gutungurana mu myitozo idasanzwe asigaye akora buri uko ahugutse (VIDEWO)