in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Uyu munyarwandakazi yasabye umuganga kumwica akamwishyura none dore uko byamugendekeye.

Uyu mubyeyi witwa Claudine udafite amaguru, yatanze ubuhamya bubabaje bw’ibyamubayeho bituma yiyemeza kwishyura amafaranga umuganga kugirango amwice ariko birangira amurokoye.

Mu kiganiro Claudine yagiranye na Afrimax English yatangaje ko yavutse ameze nk’abandi ,afite ibice byose by’umubiri we.Umunsi umwe abagizi ba nabi baramuteye bamufata ku ngufu barangije bamuca amaguru yombi, ukuboko ndetse benda kumumena ijisho.Avuga ko yagize ububabare bukabije cyane ndetse atamenye uburyo yagejejwe kwa muganga. CLAUDINE avuga ko yagaruye ubwenge ari kwa muganga ariko ububare yari afite bwamubujije kwihangana.Yumvise yanze ubuzima maze abwira umuganga ko yamwica akava ku isi maze na we akamuha amafaranga. Uwo muganga yarabyemeye n’amafaranga arayakira.Yamuteye ikinya kimusinziriza atangira kumuvura maze akangutse atungurwa n’uko atapfuye.Abaza uwo muganga impamvu atapfuye maze amubwira ko akazi ke ari ukumuvura atari ukumwambura ubuzima,ndetse amusubiza amafaranga ye.

Yakomeje kumuvura ndetse kugeza akize.Claudine avuga ko amaze gukira yabuze umugabo wamushaka kubera ubusembwa yari yaragize .Abaje bose bamwakaga amafaranga, yari afite amafaranga make maze ayaha umusore wamushaka.Kuri ubu afite abana bane nubwo uwo mugabo batakibana.Avuga ko abana be bamubereye umugisha kuko aribo bamufasha mu mirimo itandukanye.Claudine yishimira ko akiriho nubwo yashakaga kwiyambura ubuzima.

Uyu mubyeyi avuga ko abana be bajya bamubaza uko amaguru ye yari ameze maze akabibereka ayashushanya hasi ,gusa agorwa no kubonera abana be ibyo bakeneye ,nk’ibikoresho by’ishuri ,imyambaro n’ibiribwa kandi afite ubumuga butandukanye ku mubiri we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo imbwa yakoreye umunyeshuri wo muri Kaminuza ni akumiro.

Mu magambo meza y’urukundo, Umugore wa Platini yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko