in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Ibyo imbwa yakoreye umunyeshuri wo muri Kaminuza ni akumiro.

Iyi mbwa yo mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi ijyanwa muri gereza nyuma yo guhemukira umunyeshuri wo muri kaminuza ikamufata ubugabo bwe.

Inkuru zitandukanye z’ibinyamakuru bya Nigeria, zivuga ko abapolisi ba Leta ya Ondo bafashe imbwa bakajya kuyifunga izira kurya ubugabo bw’umunyeshuri wa kaminuza ya Ajasin, Akungba (AAUA). Amakuru ashimangira ko uyu munyeshuri utatangajwe amazina yari yasohotse ikigo ajya gusura inshuti ye.

Uyu munyeshuri ubwo yari mu muhanda yahuye n’imbwa izwi nka Charlie yo mu bwoko bwa Boerboel, iramwadukira iramurya. Yamuriye ubugabo iramukomeretsa aho byabaye ngombwa ko ajyanwa kwa muganga igitaraganya. Imbwa yo yahise yurizwa imodoka Polisi ijya kuyifunga nk’uko amakuru abivuga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru itari nziza ku muhanzi Khalifan

Uyu munyarwandakazi yasabye umuganga kumwica akamwishyura none dore uko byamugendekeye.