in

Uyu mukobwa ari mu gahinda gakomeye kubera ukuntu abantu bamufata nk’umwana w’imyaka 8 kandi we afite imyaka 22

Umukobwa w’imyaka 22 ari mu gahinda kubera umubiri we umugaragaza nk’umwana w’imyaka 8, avuga ko acirwa urubanza igihe cyose yisize amavuta y’abantu bakuru cyangwa iyo ashatse gukora ibindi bintu abantu bakuru bakora.

Shauna Rae yarokotse kanseri idasanzwe yo mu bwonko afite amezi atandatu, gusa ariko ingaruka zo kwivuza zatumye adakura nk’uko bisanzwe.

Isura ye ni iy’abana basanzwe, iyo ari mu muhanda abantu bagenda bibaza umwana wikora ibyo agenda y’ikora by’abantu bakuru.

Mama wa Shauna yavuze ko umwana we akunda kwambara nk’abandi bakobwa bose b’imyaka 22, ariko ngo iyo bari mu muhanda abantu bagenda bamubwira ko umwana we yikuza.

Mama we akomeza avuga bimugora gusobanurira abantu ko umukobwa we afite imyaka 22, kuko iyo abibabwiye bamufata nk’umubeshyi uri kurarura umwana we.

Shauna na we yunga mu rya mama we ati: “Mama agomba gusobanura ko nkuze bihagije kugira ngo mfate ibyemezo gusa ariko ntago babyemera”.

Uyu mukobwa kandi yagerageje gukora ibintu bigiye bitandukanye kugira ngo yereke abantu ko ari umuntu mukuru atari umwana nk’uko bamufata.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dj Sonia yasamiye mu kirere umufana wanengaga imyambarire igaragaza ibibero bye (AMAFOTO)

Umutoza mushya Rayon Sports igiye gusinyisha yamenyekanye, aragera i Kigali ahita asinya muri iyo kipe yambara umweru n’ubururu