in

Uwiyitaga umuhanuzi yafashwe amaze kwishyingira abagore 20

Kneeling with hands open and a bible.Similar:

Uwiyitaga umuhanuzi muri Arizona ho muri USA yatawe muri yombi ashinjwa gushyingiranwa n’abagore 20 barimo 9 batagejeje ku myaka 15 y’amavuko barimo n’umukobwa we nkuko FBI yabitangaje.

Bwana Samuel Rappylee Bateman w’imyaka 46,ni umuyobozi w’idini ry’abiyemeje gushyingiranwa n’abagore benshi rizwi nka Fundamentalist Church of Jesus Christ of Latter-Day Saints (FLDS).

Muri 2019, Bateman yatangiye kwiyita umuhanuzi ndetse agaragaza ko afite umugambi wo gushyingiranwa n’umukobwa we nkuko byabwiwe ikinyamakuru Salt Lake Tribune kibitangaza.

Mu birego byatangajwe na FBI,Bateman yarongoye abagore 20 biganjemo abato batarengeje imyaka 15,abakoresha ibikorwa by’urukozasoni birimo gusambanira mu kivunge no kubacuruza.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikombe cy’isi: Morocco itahabwaga amahirwe ikubitiye Espagne mu gafuka

Urugendo rwa Vinicius Jr ukinira Brazil Kandi akomoka muri DRC