Uwigize umuganga agacurisha ibyangombwa mpimbano Byamukomeranye ubwo yafataga.

Uyu muganga warufite ibyangombwa mpimbano yafatiwe i Lagos muri Nigeriya, umwe mu bapolisi yahise ashyira ifoto ye kuri Twitter avuga amwe mu mayeri yakoresheje.
Yanditse agira ati” Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko yahimbye uruhushya rwo kwa muganga mu izina rye kandi akora umwuga w’ubuvuzi kuva muri Mutarama 2022.
Turashimira abanya Lagos bafite umutima utabara bamutahuye bagahita babimenyesha Polisi. ”