in

Uwayezu Jean Fidèle uyobora Gikundiro yamaze gufata umwanzuro ku mutoza mukuru wa Rayon Sports

Uwayezu Jean Fidèle ndetse n’abo bayoborana muri Rayon Sports bamaze gufata icyemezo ntakuka ku mutoza ukomoka muri Mauritania, Mohamed Wade ko ari we ugomba gutoza Rayon Sports kugeza umwaka w’imikino wa 2023-24.

Nyuma yuko Rayon Sports isezereye umutoza mukuru wayitozaga, Yamen Zelfan, mu gushaka umusimbura, bahise bajya gushaka umutoza umenyereye shampiyona y’u Rwanda, begera Thierry Hitimana bifuzaga maze birangira yanze kureka akazi ko mu irerero rya Bayern.

Byarangiye bemeje ko umutoza Mohamed Wade ari we mutoza mukuru uzatoza iyi kipe kugeza umwaka w’imikino wa 2023-24 urangiye, ubu arimo gushakirwa umutoza uzamwungiriza kandi akaba agomba kuba ari umunyarwanda.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Myugariro w’iburyo muri Rayon Sports, bivugwa ko yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko bwamurekura akajya gushaka amahirwe ahandi

Ntazigera abyibagirwa! Ntwari Fiacre yavuze uburyo umukino u Rwanda rwatsinzemo Afurika y’Epfo watumye ahabwa icyubahiro kidasanzwe muri iki gihugu -AMASHUSHO