in

Utatanze ituro ry’ibihumbi 40 ntabwo ahazwa! Abanze gutanga ituro ry’inyubako muri kiliziya yitiriwe mutagatifu Mariko i Kirehe bakumiriwe ku igaburo bizwi nko guhazwa

Muri Paruwasi ya Kirehe yaragijwe mu tagatifu Mariko, abakristo baho baravuga ko batakijya ku igaburo bizwi nko guhazwa utaratanga Ibihumbi 40 by’umusanzu w’Inyubako ya Shapere, ni mugihe Padiri mukuru w’iyi Paruwase yavuze ko ayo makuru atayazi.

Muri 2021 mu kwezi kwa Mata, nibwo Paruwasi ya Kirehe yasohoye itangazo rigaragaza buri kiciro umukristo abarizwamo ndetse n’umusanzu azatanga kugirango Shapere iriho yubakwa muri Santre ya Nyakarambi azashobore kuba yuzuye.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, iyo nyubako iracyubakwa bikagaragara ko imaze inyaka 2 ntaho igikorwa kiragera bitewe nuko hariho bamwe mu bakristo bataranga uwo musanzu basabwa.

Kuri ubu rero ikirikuvugwa cyane ngo ni uko ubuyobozi bwa Paruwase bwamaze gutanga amabwiriza yuko nta mukristo uzongera guhabwa ifunguro ryera cyangwa ibyo bita Gugazwa ataratanga umusanzu we.Bamwe mu bakristo batangiye kugerwaho nizo ngaruka bataratanga umusanzu wabo, ni abiganje mu kiciro cya gatanu kirimo, Abamotari, Abafundi, abadozi, abacuruzi n’abanyabukorikori bo mu kiciro cyambere.

Abaganiriye n’ikinyamakuru Rubanda barimo abafundi n’abamotari bahurije kukuba muriyi minsi hari ubukene kuburyo kubona amafaranga atunga imiryango ndetse bagasagura n’ayabana biga bitoroshye kuburyo iyo nkunga basabwa gutanga bitavamo.

Umwe mu bafundi wasabye ko imyirondoro ye itajya mu bitangazamakuru, yagize ati” Uzi ko imusanzu dusabwa wa mafaranga ibihumbi 40 kugirango uyabone bigusaba kugurisha itungo rigufi ( Ihene) kandi ufite n’umuryango? Nukuri tubona arinkaho tubuzwa uburenganzira bwacu bwo guhahazwa nkabakristo”.

Umumotari we yavuze ko muriyi mimsi ibiciro byarazamutse ku masoko kuburyo Esanse yuriye, bityo no kubona na bitanu byo kugaburira umuryango bitoroshye, rero kubona duhagarikirwa guhazwa kuritwe tubifata nko guhohoheterwa kuko twagahagarikiwe kudahazwa ari uko twakoze amakosa ariko kuba umuntu yabura umusanzu numva bidakwiye kuba igihano.”

Twashatse kumenya niba ibivugwa naba bakristo bakora akazi gatandukanye niba ibyo bavuga ari ukuri, maze dusanga Padiri mukuru wa Paruwase ya Kirehe Narcisse Butera muri biro, atubwira ko ntabyinshi yavuga kuri icyo kibazo kuko atakizi.

Ati” Ntabyinshi navuga kuri icyo kibazo kuko ntabwo biri mu nshingano zacu zokwima abo bakristo guhazwa, ibyo zinzi aho byaturutse”

Gusa Padiri yahise ajya kwereka Umunyamakuru ahanu hamanitse amatangazo ya Kiriziya maze yereka Umunyamakuru urupauro rumanitseho Ubyiciro by’uburyo abakirisitu bazitanga ndetse n’ibyiciro bashizwemo.

Nikenshi mu madini n’Amatorero iyo hari igikorwa kijyanye no kubaka usanga hafatwa ibihano bitandukanye kubantu baba binangiye gutanga uwo musanzu baba basabwe gutanga.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda agiye gusinyira Rayon Sports bidasubirwaho

Uwakoranye indirimbo na Yago arashinjwa kurya ifaranga ry’umugore yarangiza akanamutera inda ubundi akiruka