in

Urukundo rwavuzwe hagati ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza rubakoreye amateka akomeye

Hashize iminsi havugwa urukundo hagati ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza ndetse aba bombi bagiye bagaragara bari kumwe kenshi ndetse no mu cyumweru gishize Ariel Wayz yatamajwe n’ibere rye ryagiye hanze ubwo yari kumwe na Juno Kizigenza. Urukundo rwa Ariel Wayz na Juno rwatutumbye cyane ubwo amashusho y’indirimbo yabo bise Away yajyaga hanze ndetse hari n’agace k’ayo kasohotse kagaragazaga aba bombi basomana.

Kuri ubu indirimbo Away ya Ariel Wayz yakoranye na Juno Kizigenza yujuje umubare w’abantu basaga miliyoni imwe (More than 1M views) bamaze kuyireba ku Rubuga rwa YouTube.

Ariel Wayz abinyujije kuri story ya instagram ye yagaragaje ibyishimo byinshi yatewe nuko indirimbo Away yujuje Umubare w’abantu basaga Miliyoni bamaze kuyireba ndetse anashimira abantu bose bamufashije mu gukora no gutegura iyi ndirimbo. Ariel Wayz yongeyeho ko ariyo ndirimbo ye ya mbere igejeje ku bantu basaga miliyoni bamaze kuyireba.


Iyi ndirimbo Away ikijya hanze muri Kamena yakomeje kugaragaza ko izarebwa cyane dore ko yujuje umubarw w’abantu basaga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150k views) bari bamaze kuyireba kuri YouTube mu gihe kingana n’amasaha 24 gusa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru mbi itugezeho nonaha: Undi musore mwiza ariyahuye.

Video :The Cat na Jay Squizer bari mu bashakishwa kubera Cybercrimes