in

Urukundo rukomeje kuvuza ubuhuha hagati ya Rihanna n’umukunzi we ||basigaye basomanira ku karubanda (AMAFOTO)

Umuherwekazi w’umushabitsi n’umuririmbyi Rihanna akomeje kuryoherwa n’urukundo hamwe n’umuraperi A$AP Rocky, ibi bikaba bikomeje kuba nyuma y’amateka mabi yagiye agira mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye birimo Chris Brown. Chris Brown uyu, babaye mu rukundo rwavugishije abatari bacye gusa baza gutandukana nabi nyuma y’uko Chris Brown akubise Rihanna akagera n’aho ajya mu bitaro. Mu cyumweru cyo kuwa 10 Nyakanga 2021, Rihanna na A$Ap bagaragaye bakina nk’abana, amafoto yabo akwirakira hose.

Bongeye nanone kugaragara, kwihishira byanze, barimo kujya basomana mu ruhame aho bari bicaye muri El Nuevo Amanecer mu gace ka Manhattan, aba bakaba ibyabo byaragiye hanze mu mwaka washize ariko kuva icyo gihe bakaba bari mu rukundo rw’umunyenga rudasiba mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umubyeyi w’umunyamakuru Bac-T yitabye Imana.

« Nduwawe nawe uri uwanjye » – Amwe mu magambo ari mu ndirimbo nshya ya Meddy