in

Urukingo rwa virusi itera SIDA rwatangiye gukoreshwa muri Africa

Zimbabwe ibaye igihugu cya mbere ku Mugabane wa Afurika, kigiye gutangira gutanga urukingo rwa virusi itera SIDA, icyo gihugu kandi kibaye icya gatatu ku Isi cyemeje urwo rukingo nyuma ya Amerika na Australia.

Zimbabwe igiye gutangira gutanga urwo rukingo mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(WHO), rivuga ko urwo rukingo rufite ubushobozi bwo kugabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA, ku rugero rwa 79%, nk’uko byatangajwe na The Guardian.

Urwo rukingo rwa ‘Cabotegravir (CAB-LA)’ ngo rutangwa mu gihe cy’ibyumweru bine bitandukanye, rugakurikirwa n’urukingo rutangwa buri nyuma y’ibyumweru umunani (8).

WHO itangaza ko urwo rukingo rufite ubushobozi bwo kugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ki kigero cya 79%, ugereranyije n’ibinini byo kumira.

WHO ivuga ko ishyigikiye ikoreshwa ry’urwo rukingo kuko ruzafasha mu guhangana na virusi itera SIDA. Raporo ya WHO yo muri Nyakanga 2022, yagaragaje ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA hirya no hino ku Isi, bwageraga ku 4000 ku munsi mu mwaka wa 2021.

Ubwandu bushya nk’uko byagaragajwe na raporo ya WHO, bwari bwiganje cyane mu rubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge, abakora uburaya, abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina na bagenzi babo bahuje ibitsina, imfungwa ndetse n’abantu bihinduje ibitsina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ruhango: Umugabo wishe umugore we yakatiwe igihano kimukwiye

Phil peter avuze imva n’imvano y’amafaranga Alliah Cool yubakishijemo inzu yavugishije benshi