in

Urukiko rwamutegetse kwishyura umusore yabenze amafaranga y’ishuri yose yamwishyuriye ndetse n’indishyi z’akababaro

Urukiko rwa Kanungu muri Uganda rwategetse Fortunate Kyarikunda kwishyura umusore bakundanaga witwa Richard Tumwine arenga miliyoni 9,4 z’amashilingi yamutanzeho ubwo yamurihiriraga amashuri maze bakemerenya ko bazabana.

BBC dukesha aya makuru ivuga ko Richard yatanze aya mafaranga ubwo yarihiriraga uyu mukobwa wigaga ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza ariko nyuma aza kumwihakana kandi bari baremerenyije ku bana.

Richard Tumwine amaze kubona umukobwa amwanze, yahise ajya kumurega mu nkiko maze Umucamanza Asanasio Mukobi avuga ko ibyo uyu mukobwa yakoze ari ubwambuzi nubwo we yireguye avuga ko umuryango we ariwo wamwangiye gushaka n’uyu musore ngo kuko akuze.

Urukiko kandi rwanzuye ko Fortunate Kyarikunda azatanga indishyi z’akababaro kuri uyu musore ngo kuko yahagaritse urukundo yari afitanye n’uyu musore nyuma y’imyaka ine, yarenze ku byo yemereye.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester City yakanze ahababaza ikipe ya Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona

Mu marira menshi, Shaddy Boo yavuze adahinda gakabije aterwa no kuba ari icyamamare – Audio