in

Urujijo ku rupfu rw’umunyamakurukazi Denise Russo

Umunyamakurukazi mu kiganiro ” The X-life “ Denise Russo yitabye Imana ku myaka 44 apfuye urupfu rw’amayobera ,aho yapfiriye ku nyubako y’inshuti ye.

Ikinyamakuru The New York Post dukesha iy’inkuru kivuga ko  Denise Russo watangiye kugaragara mu kiganiro cya “The X-Life ” muri 2011 yitabye Imana ku itariki 5 Werurwe 2023 , aguye mu rugo rw’inshuti ye ruherereye i San Diego.

Isuzumwa ryakozwe n’ibitaro bya  San Diego Medical Examiner ,ryavuze ko kugeza ubu icyahitanye uyu mukobwa kitaramenyekana neza , icyakora hakaba hari amakuru ari gucaracara avuga ko uyu mugore yaba yazize ibiyobyabwenge ,cyane ko iruhande rwe hasanzwe inshinge bicyekwa ko arizo yiteresheje ibyo biyobyabwenge.

Urupfu rwa Denise Russo ruracyari urujijo
Urupfu rwa Denise Russo ruracyari urujijo

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyiza byo gukora imibonano mpuza bitsina kenshi

Uburyo bwiza wateramo akabariro mu gitondo