in

Uretse gupfusha umwana we ,umuhanuzi yavuze ibindi biteye ubwoba bizaba kuri Davido

Nyuma y’urupfu rw’umuhungu wa Davido, umuhanuzi Samuel King, yasabye uyu muhanzi kwitonda agasenga kuko hashobora kuzamubaho ibindi bitari byiza.

Uyu muhanuzi yari yarahanuye ku ya 7 Mutarama 2022 ko hari amakuba arimo n’urupfu ku muhungu wa Davido, Ifeanyi. Uyu mukozi w’Imana yahamagariye abantu gusengera se w’abana bane Davido kugira ngo birinde amakuba yose ashobora kuba ku muryango we muri uyu mwaka.Ni byo byabaye ku munsi w’ejo kuwa mbere ubwo hamenyekanaga inkuru y’inshamugongo kuri uyu muhanzi ,ko umwana we yitabye Imana.Uyu muhanuzi yanavuze ko atari ibyo gusa kuko ngo no mu mwaka utaha wa 2023 Davido natisubiraho ngo yihane azahura nibindi byago bitandukanye.

Uyu muhanuzi yagize ati:”Uyu ni umwaka ukomeye kuri Davido kugeza muri 2023! Ariko reka dusenge Kurwanya kubera urupfu rwugarije umuhungu we! Imana yampishuriye ko bizabaho niba amasengesho atakozwe. Ndabona T na Y nkibimenyetso byingenzi kuri ubu buhanuzi. IBINTU BIRASHOBOKA! ”

Muri videwo nshya irimo kuzenguruka kuri interineti, Intumwa Samuel yavuze ko hashobora kubaho ibintu bibabaje cyane kuri Davido bizaza mu 2023.

Yavuze ko yakiriye ubwo buhanuzi muri Mutarama 2022, hasigaye iminsi mike ngo abushyire hanze ku ya 7 Mutarama, kandi impamvu yatinze ni uko yashakaga kumenya neza ukuri kw’ibi byago.

Ku bwe, igihe yatangaga ubwo buhanuzi, abantu batekerezaga ko ari umuhanuzi wibinyoma wifuzaga kuba icyamamare, ariko ubuhanuzi bwerekanye ko afite ukuri.

Yakomeje amusaba gusenga kandi avuga ko azabona uburyo bwo kugera ku muhanzi Dvido kugira ngo amuhanurire birambuye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto ateye agahinda yanyuma Takeoff wo muri Migos yafotowe yarashwe aryamye hasi yagiye hanze

SKOL nyuma yo kuba irimo kubakira Rayon Sports ikibuga yahise yemerera ubuyobozi bw’iyi kipe ikintu gikomeye kizabafasha