in

Update: Nyuma yo kumara hafi iminsi ibiri bamushakisha yagwiriwe n’ikirombe, Habarurema bamugezeho

Mu masaha make nibwo twari twabagejejeho inkuru y’umusore witwa Habarurema w’imyaka 23 wari ugiye kumara iminsi 2 mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Karere ka Gakenke mu murenge wa Ruli.

Inkuru nziza ni uko uyu musore muri aya masaha, abatabazi baje kumugeraho maze bamukuramo ntacyo araba gusa ni uko ibitaka byari byamwuzuyeho ndetse kandi yavuze ko atari kumva kubera amazi yamugiye mu matwi.

Akimara gukurwamo, yahise ajyanwa ku bitaro bya Ruli kugira ngo yitabweho. Yagwiriwe n’iki kirombe kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023.

Habarurema akimara gukurwa mu kirombe 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amukubye 2: Rutahizamu wa Rayon Sports WFC arusha ibitego Haaland kandi amurusha imikino myinshi

Mugisha Bonheur wa APR FC yasabye imbabazi Ishimwe Didier