Umunyamakuru akaba n’umunyamideli wamamaye mu myidagaduro mu Rwanda, Bianca Baby yamaze gutandukana na Isibo TV.
Uyu munyamakuru yavuze ko yatandukanye na Isibo TV kuva tariki 1 Mutarama 2023. Bianca yavuze ko aho agiye kwerekeza azahatangaza mu minsi iri imbere.
Bianca yageze ku Isibo TV igifungura imiryango aho yari avuye kuri Flash Fm aho yajyanyeyo na Mc Buryohe ndetse akaba anamusizeyo.
