in

Umwe mu bakinnyi 4 bivugwako APR FC yamaze kohereza muri Marine FC, yahakanye yivuye inyuma aya makuru y’ibihuha

Ku munsi w’ejo hashize byatangiye kuvugwa ko Nkundimana Fabio, Mbonyumwami Thaiba, Nsanzimfura Keddy na Hirwa Jean De Dieu boherejwe muri Marine FC nyuma y’umusaruro nkene muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Aya makuru akomeza kugenda azamuka, ntabwo ikipe ya APR FC irabyemeza ariko mu bitangazamakuru byinshi bitandukanye niyo nkuru ihari.

Mu kiganiro YEGOB yagiranye n’umwe muri aba bakinnyi 4 utifuje ko tumuvuga izina, yahakanye aya makuru yivuye inyuma avuga ko ikipe ya APR FC itarabamenyesha ibyaya makuru arimo kugenda avugwa ahubwo bakishimye muri iyi kipe.

Yagize Ati” Ntabwo turabimenyeshwa, natwe turacyabyumva gutyo. Turishimye muri APR FC ubwo dutegereje ibyo ubuyobozi buzatubwira ariko kugeza ubu turacyari kumwe n’abandi bakinnyi ba APR FC.”

Aba bakinnyi APR FC bivugwa ko yohereje muri Marine FC, Thaiba na Fabio baguzwe mu mpeshyi ya 2022 naho Keddy amaze iminsi akuwe mu bihano hakazamo na Jean De Dieu wari waguzwe na Rayon Sports avuye muri Marine FC bikaza kuzamo agatotsi bikarangira APR FC imuguze.

Iyi Marine FC kugeza ubu iri mu myanya 2 ya nyuma ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda, ibintu bitari bisanzwe muri iyi kipe y’ingabo zirwanira mu mazi, bivuze ko APR FC ishaka kuyifasha ikongera kuzamura urwego rwayo ari nako iva muri iyi myanya igayitse.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Katrina yatsindiye miliyoni 43$ mu kiryabarezi barayamwima ahubwo bamuha inyama zo kurya

Videwo y’umunsi: Bifashishije indirimbo ya Yvan Buravan, Yannick Mukunzi yabyinishije umugore we yambaye ikanzu y’ubukwe abantu bifata mu maso