in

Katrina yatsindiye miliyoni 43$ mu kiryabarezi barayamwima ahubwo bamuha inyama zo kurya

Umugore witwa Katrina Bookman yatsindiye miliyoni 43 z’amadolari mu kiryabarezi ,agiye kuyaka barayamwima bamubwira ko icyuma kibeshye mu mibare ko bityo ntayo bamuha ,ahubwo bamwemerera kumugurira inyama kubyo kurya bya n’ijoro.

Uyu mugore wakiniraga imikino izwi ku izina rya casino (ikiryabarezi) mu gihugu cya Jamaica ,ngo nyuma y’uko bamweretse ko ariye amafaranga angana na milliyoni 43 z’amadolari ,ubwo ni hafi miliyali 45 na miliyoni 837 zirenga z’amanyarwanda yagiye kubyereka abashinzwe iyo mikino y’ikiryabarezi ariko baramushwishwiburiza bamubwira ko icyuma kibeshye.

Umuyobozi ushinzwe imikino y’ibiryabarezi mu mujyi wa New York yabwiye ibinyamakuru ko Bookman  ,icyuma kibeshye yagombaga gutsindira amadolari 2.25 ,ni ukuvuga ibihumbi 2397 by’amanyarwanda.

Uyu mugore yahise ahabwa ibyo 2397Frw yamubwiye ko aribyo yagombaga gutsindira ,cyakora bamwemerera ku bamugurira ibyo kurya bya ninjoro bigizwe n’inyama .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hatanzwe iminsi itatu y’ icyunamo nyuma y’impanuka ikomeye yabaye muri Senegal

Umwe mu bakinnyi 4 bivugwako APR FC yamaze kohereza muri Marine FC, yahakanye yivuye inyuma aya makuru y’ibihuha