in

Umwe mu bahanzi bakizamuka mu muziki nyarwanda yasohoye indirimbo yakoranye n’umuhanzi ukomoka muri Gabon

Umuhanzi w’Umunyarwanda ukizamuka ukoresha izina rya (Polyvalent) mu muziki kuri uyu wa gatanu yasohoye indirimbo ye nshya yitwa “Besto Sharing” yakoranye n’umuhanzi witwa “Pogo Cri Mi” ukomoka mu gihugu cya Gabo(Gabon).


Bibebityo Anicet ariko ukoresha izina rya Polyvalent mu bikorwa bye bya muzika kuri uyu wa gatanu yasohoye indirimbo ye nshya yitwa “Besto Sharing” yakoranye n’umuhanzi witwa Pogo Cri Mi ukomoka mu gihugu cya Gabo(Gabon).
Mu kiganiro twagiranye Polyvalent yadutangarije ko iyi ndirimbo yayikoranye n’uyu muhanzi wo muri Gabon nyuma yuko yumvishe baramutse bahuje imbaraga havamo indirimbo yakundwa doreko n’igitekerezo yubakiweho kivuga ukuntu muri ibi bihe abantu basigaye basangira abakunzi babo ibyo bise “Besto Sharing”. Polyvalent yakomeje adutangariza ko iyi ndirimbo yakorewe mu inzu itunganya umuziki yitwa “High Vibes” igakorwa na Hubert Beats kandi ko iyi ndirimbo yasotse ari amajwi n’amashusho ,amashusho yayo akaba ari ku rubuga rwe rwa YouTube rwitwa “Polyvalent Official”.

Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo nyuma y’iyitwa Amayeri yari yasohoye mu minsi ishize nayo ikaba iba kuri YouTube channel ye yitwa ‘Polyvalent Official’.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ish Kevin yatangaje amakuru meza ku bakunzi be

Umugabo yazindutse yandikira umugore w’abandi kuri Whatsapp, ibyamubayeho nyuma ntazabyibagirwa.