in ,

Umwana ahora ari umwana koko: Ikipe ya Rayon Sports itanze isomo rya ruhago ku ikipe ya Mukura VSL isigara irira mu myotsi

Ikipe ya Rayon Sports yari yakiriwe n’ikipe yo mu karere ka Huye akaba ari umukino wari wavuzweho byinshi mbere y’uko utangira abakunzi b’amakipe yombi basizoye bashaka intsinzi.

Ikipe ya Mukura VSL nk’ikipe yari murugo yatangiye neza cyane kuko ariyo yabanje gutsinda ibitego bigera kuri bibiri kubusa kuburyo abakunzi ba Murera batangiye kwiheba ku rwego rwo hejuru bacyeka ko bashobora kuba bagiye kubonera urw’imbwa yaboneye ku mugezi i Huye.

Gusa ntabwo ariko byagenze kuko abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports baje kwanga guseba bakihesha icyubahiro ku rwego rwo hejuru nyuma yo kunyagirwa ibitego bigera kuri bibiri byose badakoramo.

Abakinnyi batsindiye ikipe ya Mukura VSL ni Kamanzi Achraf ku munota wa 1 w’umukino icya kabiri cyatsinzwe na Mukokotya Robert ku munota 31 w’umukino kuri Penalty.

Ikipe ya Rayon Sports yakoreye ibyapfura mbi Ikipe ya Mukura VSL yatsindiwe na Luvumbu ku munota wa 49 na Jockiam Ojera ku munota wa 81 n’aho igitego gishimangira intsinzi cyatsinzwe na rutahizamu karundura ukomoka mu gihugu cya Cameron Leader Willy Essomba Onana ku munota wa 90 w’umukino.

Izi kipe zombi zigomba kwisobanura mu mukino wo kwishyura kugira ngo bamenye ikipe izagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu musifuzi bazamwongerere umushara! Abantu bakomeje kuvugishwa n’umukinnyi wa Apr wigize umuzamu wa Kiyovu umusifuzi akamuvumbura

Mbega Rayon y’ingome! Ikipe ya Rayon Sports yatumye umukecuru wa mbere ukunda ruhago atahana agahinda ku maso (AMAFOTO)