in

Umva icyo KNC yavuze nyuma yo gusohora indirimbo ye “Toka Shitani”

Mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 09 Werurwe 2021, ni bwo KNC yasohoye indirimbo nshya yise ‘Toka Shitani’ yahurijemo abaraperi barimo na Pacson ukora kuri Radio ye, Radio 1.

Ni wo mushinga wa mbere asohoye muri uyu mwaka. Mu kiganiro akora cya ‘Rirarashe’ ahuriramo na Angelbert Mutabaruka, KNC yavuze ko atigeze asezera umuziki nk’uko benshi babicyekaga, ahubwo ko ameze nka Divayi kuko ‘uko isaza ari nako iryoha’.

Yagize ati “Njye nababwiye ko meze nka Divayi uko isaza niko iryoha. Nonese uko nagiye niko ngarutse? Ikibazo kwari ukugaruka ngaruka kuriya. Ariko ikibazo ngarutse nte?

KNC yavuze ko iyi ndirimbo ‘Toka Shitani’ iri mu mushinga w’indirimbo z’igihe kirekire yise ‘Ghetto Gospel Project’ igamije gutanga “ubutumwa.”

Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo igamije gukebura ababa muri Ghetto bishora mu ngeso zitari nziza nko kunywa ibiyobyabwenge, kwiyandarika n’ibindi. Ibi ngo ni nabyo byatumye iyi ndirimbo ayihurizamo abaraperi bagiye banyura mu nzira yabagejeje ku ifungwa rya hato na hato.

Ati “Icyo dushaka ni ubutumwa bariya bantu bo muri Ghetoo bumva. Kuko birababaje.”

 

Kanda hano hasi wumve indirimbo “Toka Shitani ” ya KNC:

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere Umutare Gaby yahishuye uko yamenyanye n’umukunzi we kugeza barushinze.

Mu magambo yuje urukundo n’imitoma myinshi, umugore wa Riderman yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.