in

Umuzamu wa APR FC Ishimwe Jean Pierre yatsinze arusha cyane mugenzi we bakinana Itangishaka Blaise muri 10Battle

Mu kiganiro 10Battle cyo kuri RADIOTV10 Rwanda, umuzamu wa APR FC Ishimwe Jean Pierre yatsinze mugenzi we Itangishaka Blaise amanota 4-1.

Ni mu kiganiro gihuza abantu baba bafite izina rikomeye mu bintu runaka, aho umunyamakuru abaza umwe gutondagura ibintu byinshi asabwe mu gihe cy’amasegonda 30, uvuze byinshi muri icyo gihe ahabwa inota.

Pierre yaje kuvuga amakipe 13 yitabiriye igikombe cy’isi, avuga uturere 10 two mu Rwanda, kandi yaje kuvuga amakipe 10 yo mu Bwongereza, naho Blaise yananiwe kuvuga abakinnyi 11 ba Kiyovu Sports.

Ibi byose byasabwaga ko ubivuga mu gihe kingana nk’amasegonda 30, uyu mukino waje kurangira Pierre afite amanota 4 kuri 1 rya Blaise.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arsenal igiye gusinyisha umukinnyi wanzwe na Manchester United na Liverpool kuri miliyoni 25 z’amayero

Noopja waririmbye murabeho ndagiye yariye karungu