in

Umutoza w’ikipe ihanganye na Rayon Sports yatangaje ikintu cyitari cyiza yifuriza iyi kipe y’abafana benshi

Umwe mu batoza bamaze kugaragaza imbaraga zikomeye uyu mwaka Alain Andre Laundet utoza Kiyovu Sport yatangaje ikintu kitari cyiza yifuriza ikipe ya Rayon Sports.

Ejo tariki ya 23 Ugushyingo 2022, Ikipe ya Kiyovu Sport yasitaye ku ikipe ya APR FC zinganya ibitego 2-2 nubwo ikipe y’ingabo z’igihugu ariyo yagaragazaga imbaraga zikomeye kuri uyu mukino dore ko ari yo yanabanje ibitego 2 mu gice cya mbere ariko ntiyaza kubihagararaho.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa Kiyovu Sport utajya uripfana cyangwa ngo agire icyo ahisha, mu kiganiro yahaye itangazamakuru yatangaje ko yifuza ko ikipe ya Rayon Sports inganya uyu mukino kugirango ikomeze kuguma inyuma y’iyi kipe abereye umutoza.

Umukino Rayon Sports irakina uyu munsi uteganyijwe ku isaha ya saa cyenda z’amanwa, urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul, yahaye isezerano rikomeye abakunzi ba Rayon Sports avuga ko iyi kipe irimo guteganya kongeramo imbaraga zikomeye mu kwezi kwa mbere ndetse abasaba kuzakureba uyu mukino kugirango babashe kongera kwicara ku ntebe y’icyubahiro.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imodoka yitwara ibirometero byinshi nta mushoferi ifite yatangiye gukoreshwa

Umupasiteri yahagaritse ubukwe igitaraganya nyuma yo kumenya ko umukwe yasomye umugeni akanamukora ku myanya y’ibanga