in

Umutoza w’ibihe byose muri Rayon Sports agiye kugaruka imbere y’abafana b’iyi kipe

Ikipe ya Rayon Sports iri gutegura umunsi wayo ushobora kuzaba tariki ya 15 Kanama 2022, aho bari gushaka gutumira ikipe yo hanze y’u Rwanda ikazabafasha mu kwizihiza uwo munsi ndetse bakanakina umukino wa gicuti.

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro na Vipers FC yo muri Uganda itozwa na Robertinho wahoze muri Rayon kuba yaza gukina umukino wa gicuti n’iyi kipe muri uku kwezi.

Robertinho wakoze ibidasanzwe muri Rayon Sports ashobora kwisanga imbere y’abakunzi ba Rayon Sports tariki ya 15 Kanama 2022 mu mukino wa gicuti ikipe ye ya Vipers FC bivugwa ko izakinamo na Rayon Sports kuri “Rayon Sports Day 2022”.

Kuri uwo munsi nibwo Rayon Sports izerekana abakinnyi bose izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-23, kuri uwo munsi yemeje ko izakina umukino wa gicuti n’ikipe yo hanze y’u Rwanda.

Robertinho ni umutoza ukunzwe cyane n’abakunzi benshi ba Rayon Sports ni nyuma yo kuyegeza muri ¼ cya CAF Confederation Cup ndetse no kuyihesha igikombe cya shampiyona ya 2018-19.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore ukiri muto yasekeje abantu nyuma yo kuririmba indirimbo Inana ya Chris Eazy (Videwo)

Miss Vanessa Uwase agize ibyo atangaza kuri Teta Sandra nibyo ari gukora