in

Umutoza wa Rayon Sports yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yavugaga ku bakinnyi batanu bivugwa ko bagiye kwirukanwa

Umutoza Haringingo Francis Christian yavuze ko nta mukinnyi Rayon Sports iteganya kwirukana muri uku kwezi kwa Mutarama 2023.

Hashize igihe bivugwa ko rutahizamu Boubacar Traore, Moussa Camara, Ramadhan Awam Kabwili, Paul Were Ooko na Twagirumukiza Aman bivugwa ko Rayon Sports ishobora kubarekura bitewe n’uko itanyuzwe n’umusaruro wabo.

Mu kiganiro Haringingo Francis Christian yagiranye n’itangazamakuru ejo ku wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2023 yavuze ko nta mukinnyi n’umwe Rayon Sports izirukana bitewe n’uko bose izabakenera.

Yagize ati “Turacyafite imukino myinshi ya shampiyona, turacyafite igikombe cy’Amahoro rero nta mukinnyi tuzirukana kuko bose tuzabakenera kuko duteganya ko tuzabakoresha mu mikino itandukanye”.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Uwicyeza Pamela yahishuye ibanga akoresha ngo abe mwiza mu buryo budasanzwe

Kabaye; Cristiano Ronaldo atangiriye mu bihano mu ikipe nshya yamutanzeho akavagari