in

Umutoza wa Rayon Sports yasubijwe inyuma ku mukino wa Kiyovu Sports kubera kwanga kwishyura (Videwo)

Umutoza wa Rayon Sports Jorge Paixao yangiwe kwinjira muri sitade ya Kigali I Nyamirambo kubera ko atari yaguze itike imwinjiza muri iyo sitade.

Kuri uyu munsi wo ku cyumweru nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yari yakiriye Gicumbi mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda.

Ubwo uwo umukino wari ugiye gutangira, umutoza wa Rayon Sports yari yabukereye yaje kwihera ijisho uwo mukino, gusa ariko yaje ataguze itike kandi akaba yashakaga kureba uwo mukino. Ibyo byatumye abari bashinzwe kwinjiza abafana ku muryango bamwangira ko yinjira.

Bamwe mu Bayovu babwiraga uyu mutoza ko na bo umutoza wa bo yishyuye ubwo yari aje kureba umukino Rayon Sports yari yakiriyemo Apr Fc. Uwo mukino amakipe yombi yaranganyije ubusa ku busa.

Reba videwo umutoza wa Rayon Sports yahejejwe hanze.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Bernard
Bernard
2 years ago

Haryaa umutoza wa rayon yari yamara nukwezi? Ubwo Yaba atarahembwa!, abandi nabo bati ntamiyaga twashyira mo 😂

0788852453

Last edited 2 years ago by Bernard

Umwana w’umunyeshuri yabyiniye bagenzi be mu buryo budasanzwe, maze na bo batangira kumuha amafaranga (Videwo)

Umusore yasohowe mu rusengero shishitabona nyuma yo kwanga gutanga amaturo(video)