in

Umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo André, yahawe umukino wa APR FC nka nyirantarengwa

Umutoza wa AS Kigali, Cassa Mbungo André, yahawe umukino wa APR FC nka nyirantarengwa ndetse mu gihe yawutsindwa ashobora kwirukanwa.

AS Kigali irakirwa na APR FC mu mukino w’Umunsi wa 11 wa Shampiyona uteganyijwe kubera kuri Kigali Pelé Stadium saa 15:00 zo ku wa Gatandatu, tariki 25 Ugushyingo 2023.

Amakuru avuga ko iyi kipe nitsindwa na APR FC itari bukomeze kwihanganira uyu musaruro mubi bityo amahirwe menshi ari uko ihita isezerera Cassa Mbungo.

Muri Nyakanga 2023, Cassa Mbungo ni bwo yongereye amasezerano y’umwaka umwe atoza AS Kigali nyuma y’undi umwe n’igice yari ayimazemo.

Iyi ni inshuro ya gatatu Cassa atoza AS Kigali yagezemo bwa mbere hagati ya 2004–2006, bwa kabiri hagati ya 2012–2014 ndetse anayihesha Igikombe cy’Amahoro, yayigarutsemo tariki 25 Mata 2022 avuye muri Bandari FC yo muri Kenya ubwo yasimburaga Mike Hilary Mutebi wayitoje iminsi 95 gusa.

Cassa Mbungo urambye mu mwuga wo gutoza guhera mu 1998, yaciye mu makipe atandukanye arimo AS Kigali, Kiyovu Sports, Police FC, Rayon Sports, Gasogi United n’ayo hanze nka AFC Leopards na Bandari FC zo muri Kenya n’Ikipe y’Igihugu Amavubi. Yegukanye ibikombe bitandukanye birimo bitatu by’Amahoro, birimo bibiri yahesheje AS Kigali mu 2013 na 2022 n’icyo yatwaranye na Police FC mu 2014, n’Igikombe kiruta ibindi [Super Cup] cya 2022 yahesheje AS Kigali.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali yagize intangiriro mbi cyane muri uyu mwaka w’imikino kuko mu minsi 10 ya shampiyona imaze gukinwa, iyi kipe ifite amanota icyenda ikaba iri ku mwanya wa 15.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Gift z’uburyo bwose ziremewe”: Umunyamakuru Rugaju Reagan yagaragaye yambaye nk’abandi bakire bose ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko -AMAFOTO

Umunyarwanda ukorera ubucuruzi bwa Alimentation muri Centrafrique aragira inama Abanyarwanda bashaka kujya gushakishirizayo – VIDEWO