in

Umutoza Ben Moussa wa APR FC yavuze imyato umukinnyi warebanaga ay’ingwe na Adil Mohammed

Ikipe ya APR FC yatsinze Sunrise ibitego 3-2 mu mukino usoza Umunsi wa Cyenda wa shampiyona, wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, tariki 13 Ugushyingo 2022.

Ni umukino watangiye APR FC isatira ishaka igitego hakiri kare ndetse byaje kuyihira kuko ku munota wa gatandatu Ruboneka Jean Bosco yafunguye amazamu ku ishoti rya kure rikomeye cyane yateye umunyezamu Mfashingabo Didier ntiyashobora kurigarurira.

Ikipe y’Ingabo yakomeje gusatira ari na ko abasore bayo nka Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bakorerwagaho amakosa menshi ariko coup franc bateye ntizigire iyo zibyara.

Ku munota wa 38, Niyibizi Ramadhan yateye coup franc ariko umunyezamu Mfashingabo asohoka neza umupira awutanga Mugunga Yves. Uyu rutahizamu yahise yongera guhusha uburyo bukomeye ku mupira yateye ufata igiti cy’izamu uragaruka.

Sunrise FC yarushwaga mu mashyi no mu mudiho yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira Wanji Pius yakase imbere y’izamu ariko Babuwa Samson awushyize ku mutwe uca ku ruhande rw’izamu.

APR FC yashakaga gusatira Kiyovu Sports na Rayon Sports ziyoboye urutonde rwa shampiyona yakomezaga gusatira.

Igice cya mbere kigana ku musozo, Byiringiro Lague yazamukanye umupira mu asigaranye n’umunyezamu Mfashingabo ananirwa kumutsinda igitego.

Sunrise FC yatangiranye igice cya kabiri ubushake bwinshi bwo kwishyura igitego ariko coup franc yabonye ku munota wa 47 ntiyagize icyo ibyara.

APR FC nk’ikipe nkuru na yo ntiyahaga agahenge Sunrise FC kuko yashakaga igitego cy’umutekano.

Hari nk’aho Ishimwe Anicet yazamukanye umupira yihuta cyane bamukorera ikosa, Niyibizi Ramadhan ateye coup franc Mfashingabo afata umupira neza.

Ku munota wa 62, Niyibizi Ramadhan yacomekeye umupira Mugunga Yves ariruka asiga ab’inyuma ba Sunrise FC arekura umuzinga w’ishoti atsinda igitego cya kabiri cya APR FC.

APR FC yakomeje gusatira irusha Sunrise FC cyane ndetse ku munota wa 79 Byiringiro Gilbert yateye umupira muremure Mugisha Girbert awufungira mu kirere ahita awuboneza mu rushundura, ikipe ye ibona igitego cya gatatu.

Sunrise FC yabonye ko ntacyo ikiramira izamuka yose yotsa igitutu ab’inyuma ba APR FC ariko koruneri yabonaga ntizabyaraga umusaruro.

Mu minota ine y’inyongera APR FC yiraye maze Sunrise FC iyishyura ibitego bibiri byihuse ku makosa ya ba myugariro b’iyi Kipe y’Ingabo.

Hakizimana Adolphe yatsinze igitego cya mbere cya Sunrise FC ku mupira ab’inyuma ba APR FC bananiwe gukuraho, bidatinze Yafesi Mubiru yahise atsinda igitego cya kabiri ku mupira umuzamu Mutabaruka Alexandre yananiwe gufata ngo awukomeze.

Nyuma y’umukino umutoza Ben Moussa yashimiye abakinnyi bose ba APR FC, by’umwihariko ashimira Ruboneka Jean Bosco kuba ari kugaruka mu bihe bye byiza amusaba gukomeza gukora cyane aho yanemeje ko ari umwe mu bakinnyi b’ibihangange muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Gutsinda kwa APR FC byayishyize ku mwanya wa gatatu n’amanota 17, Sunrise FC ijya ku wa 12 n’amanota umunani.

Ku munsi wa 10 wa Shampiyona, APR FC izakira Kiyovu Sports ku wa 23 Ugushyingo mu gihe Sunrise FC izasura Gasogi United tariki 22 Ugushyingo 2022.

Kugeza ubu Kiyovu Sports irayoboye n’amanota 20, Rayon Sports ni iya kabiri n’amanota 18, APR FC ni iya gatatu n’amanota 17 mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa kane n’amanota 14, inganya na Gasogi United na Police FC.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Fatakumavuta akomeje gusembura KNC wamwise Fatakumuvumo nyuma y’aho Gorilla itsinze Gasogi(Amafoto)

Amakuru meza ku bantu bifuza kwegukana akayabo Ariel Wayz yashyize hanze ku ndirimbo ye “You should know”(videwo)