in

Umusore yashatse gutungura umukunzi we ku isabukuru y’amavuko yiba inkende||ibyamubayeho nyuma birababaje.

Umusore yahuye n’uruva gusenya ubwo yibaga inkenge muri pariki ngo atunguren’umukunzi we ku isabukuru y’amavuko birangira atawe muri yombi arafungwa.

Uyu musore John Owen Casford, yafunzwe azira kwinjira muri pariki irimo inkende yibamo imwe, we avuga ko ari urukundo rwabimuteye mu gutungura umukunzi we yihebeye. Amakuru avuga ko ari icyaha yakoze mu mwaka wa 2018, icyo gihe yafunzwe imyaka igera kuri itatu azira kwinjira ahororerwa inkende mu kigo cya ‘Wellington Zoo’, muri Nouvelle-Zélande.

Mu nkuru ya Independent, ivuga ko nyuma yo kurekurwa, Casford yatangaje ko umwanya udasanzwe yagize agatinyuka kwiba inkende, nawe atekereza ko atari we ahubwo umutima ukunda ugira bimwe uguhatira gukora.

John Owen Casford, yagize ati: “Natekereje ko ngiye gutungura umukunzi, nigiriye inama yo kujya kumushakira iyo nkende, ubusanzwe natinyaga inkende ariko kubera urukundo narayifashe nyijugunya mu gikapu”.

Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko yaje kwemera icyaha. Yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ku munsi w’amavuko w’umukunzi we nyuma yo kwiyemerera ibyaha aregwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

LIVE MATCH ●: POLICE FC VS MUSANZE FC

Umunyamakuru M.Irene mu byishimo byinshi nyuma y’uko Niyo Bosco yesheje umuhigo ukomeye cyane.