in

NdababayeNdababaye

Umusore yarize nk’uruhinja nyuma yo gutanga numero y’umukunzi we kuri radio bakamumutwara..

Umusore wo muri Nigeria watanze nimero z’umukunzi we kuri Radio bagahita bamumutwara kandi yaramukundaga byahebuje yarize nk’uruhinja.

Amakuru avuga ko uyu musore utatangajwe amazina, yari mu kiganiro kuri Radio hanyuma abanyamakuru baza kumubaza umukunzi we, nawe aramuvuga, bamubajije nimero ze za Telefone ahita azivugira kuri Radio, ni bwo abantu batandukanye bahise bazihamagara batangira gutereta, birangira umukobwa yemereye urukundo umusore wamuhamagaye.

Amakuru y’ikinyamakuru Correctng, ahamya ko uyu musore yaje kujya ahamagara umukunzi we ntamwitabe, nyuma aza guperereza neza asanga umukunzi we ari mu rukundo rushyuye n’umuntu wafashe nimero ze kuri Radio batandukana batyo. Umukoresha wa Twitter, witwa Haykayauthentic yavuze ko uyu musore yatanze nimero y’umukunzi we kuri Radio kugira ngo abafana bamufashe kumusaba imbabazi kuko bigeze kugirana amakimbirane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye agahinda: umugore yashumitse ubugabo bw’umugabo we burakongoka kubera impamvu itangaje.

Jay Squeezer yavuze ibyamubayeho ubwo yari agitangira gutwika kuri instagram