in

Umusore witeguraga kurongora yasanze umukunzi we akora ibiteye isoni na murumuna we

Umusore ari mu gahinda nyuma yo kumenya ko uwari ugiye kumubera umugore asigaye aryamana na murumuna we mu gihe biteguraga ubukwe mu minsi ya vuba.

Uyu musore witeguraga gushyingiranwa n’uyu mukobwa yanyarukiye kuri interineti maze avuga ko ibyo yiboneye amaze gushyira camera mu nzu byatumye ashavura cyane kuko yabonye uwo yitaga umugore we asigaye amuca inyuma akaryamana numuvandimwe we.

Uyu musore avuga ko yabanje kujya abakeka ko baryamana ariko akabura gihamya,nibwo yaje kubwira umukunzi we kuza mu rugo kugirango babe bitegura imihango yubukwe babana.Byatumye ariko ashyira camera mu nzu kugirango azabashe kubakurikirana.

Mu kutazuyaza uyu mukobwa yarabyemeye araza,gusa ibintu uyu musore yabonye kuri kamera ya CCTV byari birenze bihagije kugirango bahagarike ubukwe bwabo bwari bwateguwe neza.Yaje kwibonera n’amaso ye murumuna we n’uwari ugiye kumubera umugore basigaye baryamana ahita ahagarika ubukwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yamennye ibanga ryatuma umusore bakundana atamuca inyuma

Yifashishije imitoma irenze ,umuhanzikazi Clarisse Karasira yifurije umunsi mwiza w’abapapa umugabo we