in

Umusore wari wasezeranye n’umugore we, yivuganye umugeni we n’abandi bantu batatu na we ariyahura ku munsi w’ubukwe bwe

Umusore w’imyaka 29 usanzwe ikina imikino ngororamubiri y’abafite ubumuga, witwa Chaturong Suksuk wo muri Thailand, yishe arashe umugeni we n’abandi bantu batatu, na we ariyahura, ku munsi w’ubukwe bwe.

Uwo mugabo yavuye mu birori by’ubukwe mu buryo butunguranye asubirayo afite imbunda, arasa umugore we witwa , nyirabukwe wari ufite imyaka 62 n’undi mugore w’imyaka 38 uvukana n’umugore we.

Polisi yabwiye BBC ko Chaturong yari yasinze cyane icyo gihe ariko ko icyamuteye gukora ibyo kitaramenyekana.

Polisi yongeyeho ko iyo mbunda n’amasasu yabiguze mu mwaka ushize mu buryo bukurikije amategeko.

Ibitangazamakuru byo muri Thailand byavuze ko uwo mugabo n’umugore we batonganye muri ibyo birori kandi ko Chaturong yumvaga afite ipfunwe kubera intera ndende y’imyaka iri hagati ye n’umugore we Kanchana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aho bucyera baribera Lagos Boss Babies! Umuyobozi wa Kigali Boss Babies, Aliah Cool yagize i Lagos muri Nigeria ahita yegukana igihembo gikomeye [videwo]

Harimo n’abahanzi b’abarund! Umuhanzi Yago yahuje abahanzi barindwi mu gitaramo cye cya mbere cyo kumurika album ye yise ‘Suwejo’