in

Umusore wapangaga ubukwe muri 2026 azengerejwe n’umukobwa yambitse impeta ngo amurongore

Umusore wo mu gihugu cya Nigeria akomeje kugorwa no kwihanganira umukobwa yambitse impeta ashaka kumwereka ko amukunda , birangira uyu mukobwa aziko ubukwe bwabo bwegereje, nyamara umusore ateganya kurongora muri 2026.

Nk’uko uyu musore yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko uyu mukunzi we bamaranye igihe gito, ndetse akaba afite imyaka 27. Mu minsi yashize yashatse kumwereka ko amukunda maze atera ivi amwambika impeta.Umukobwa yahise abwira iwabo ko afite umukunzi bitegura kubana maze atangira kwitegura ko ubukwe bwabo buri vuba.

Uyu musore ariko ku bwe avuga ko nubwo umukobwa yizeye ko agiye kurongorwa ariko uyu musore we ateganya ubukwe muri 2026. Aribaza icyo yakora niba yareka uyu mukobwa kuko abona badahuje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Juno Kizigenza yavuze amagambo akomeye kuri Meddy bituma Meddy yongera gukumburwa cyane n’ubwo abafana bamurakariye

Umufana abwiye Bijoux amagambo ababaje abakoresha Twitter