in

Umusore ari mu mazi abira nyuma yo kugurisha impyiko ye akagura telefoni ihenze.

Ubuzima bw’umusore witwa Wang Shangkun wagurishije impyiko kugirango agure telefoni ihenze bukomeje kuba bubi kubera iri kosa yakoze.

Mu minsi ishize, ubuzima bw’uyu musore bwari bumeze nabi kubera ingaruka zo kugurisha impyiko, kubera amakosa yo guhubuka no kugira irari yakoze mu bihe byatambutse. Uyu musore w’umushinwa yagurishije imwe mu mpyiko ze kugira ngo ashobore kugura ibikoresho bya Apple bigezweho. Icyo gihe Wang Shangkun yari afite imyaka 17 y’amavuko. Yagurishije iyi mpyiko ahabwa amadolari 4500 AUD [$ 3,273 USD], ni ukuvuga asaga Miliyoni 3 z’Amanyarwanda.

Amakuru yatangaje ko Wang Shangkun , amafaranga yahawe yahise ayaguramo iPad 2 na iPhone 4. Yisobanuye avuga ko impyiko imwe ihagije kuri we ariko agatunga ibigezweho. Yagize ati: “Kuki nkeneye iya kabiri? Imwe irahagije.” Nk’uko ikinyamakuru The Epoch Times kibitangaza.

Ikibabaje ni uko uyu musore ubu w’imyaka 25 afite ikibazo cy’umubiri aho ahora yicaye mu machine imufasha guhumeka no gukora neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupasiteri w’umunyarwanda usengera abagore abakorakora akomeje kwibazwaho(amashusho)

Amagambo Miss Uwase Muyango yabwiye Kimenyi Yves ku isabukuru ye y’amavuko