in

Umusifuzi yakubiswe n’inkuba ari mu kibuga

Umusifuzi w’imyaka 24 yakubiswe n’inkuba ari mu kibuga .Charlie Panes yakubiswe n’inkuba mu ntangiriro z’iki Cyumweru ubwo yasifuraga umukino mu mujyi wa Bago mu Burengerazuba bwa Philippines.

Amashusho yafashwe uwo munsi agaragaza ibishashi by’umurabyo bimeze nk’umuriro byaka mu giti cy’umunyinya cyari hafi aho, Charlie Panes ahita yikubita hasi ata ubwenge.

Uyu musifuzi yahise ajyanwa kwa muganga bamwitaho, ubu ari koroherwa nkuko ibinyamakuru byo muri Philippines bibitangaza.

Nubwo Panes ameze neza, bivugwa ko inkuba ishobora gutwika umuntu byoroheje bikanagera ku bwonko, ibintu bishobora gukurizamo ubundi burwayi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Nukuri tuzishima kuvumba mu bukwe bwawe”Ifoto ya Seburikoko ikomeje kurikoroza kuri Twitter

Niba agukorera bimwe muri ibi agukunda kurusha uko wowe ubitekereza