in

Umuraperi Fire Man yabwiye amagambo akomeye urubyiruko anarwifutsa inshingano rufite mu gihe cyo kwibuka

Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman yibukije urubyiruko ko ari inshingano za buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa bw’umwihariko yatanze mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Fireman yavuze ko ari inshingano z’urubyiruko rwose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Ati “Ni inshingano zacu nk’urubyiruko kurwanya ingengabitecyerezo ya Jenoside aho yaba igaragara hose, tugaharanira ko itazongera ukundi. Turi urumuri rutazima. Twibuke twiyubaka.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yago pondat yashize hanze indirimbo irimo amagambo y’ihumure anatangaza impamvu yayikoze

Menya urugendo rutoroshye D’Amour Selemani yanyuzemo yinjira mu gisirikare cy’Inkotanyi