in

Umupasiteri yasomanye n’umuyoboke we amwirukanamo imyuka mibi

Umupasitori wo muri Nijeriya ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo yafashwe kuri videwo asoma umwe mu bayoboke be avuga ko arimo kumwirukanamo imyuka mibi ituma atabyara.

Muri videwo irimo kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, abagore babiri n’abandi bagabo babiri bagaragara bahagaze iruhande rwa pasiteri ubwo yasomanaga n”uyu mugore wari waje mu rusengero.

Pasiteri mu rwego rwo ‘gukiza’ itorero atangaza ko “Ku bw’imbaraga z’Umwuka Wera, Imana ikorera mu buryo bwinshi.”

Nyuma yaho, pasiteri yahise agenda afata ikiganza cy’uyu mukobwa maze amusaba gufunga amaso yitegura kumusoma hanyuma bahuza iminwa barasomana.Abari mu rusengero bavuza induru bati: ”egoko mana!’

Ntibiramenyekana niba koko uwo mudamu yarabyaye kubera ko atashoboraga gusubiza igihe pasiteri yamubazaga ati “umeze ute?” amaze kumusoma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Urubanza rwa Jado Castar rwongeye gusubikwa kubera impamvu z’urukiko

Ubwoko 4 bw’abakobwa n’icyo abasore basabwa mu gukundana nabo