in

Umupadiri arashinjwa gusambanya umwana w’umuhungu yamusindishije

Umukozi w’Imana wo mu Bufaransa afungishijwe ijisho nyuma yo gukekwaho gusambanya umuhungu w’ingimbi nyuma yo kumusindisha, ku Cyumweru gishize.

Amakuru avuga ko uwo muhungu w’imyaka 15 yajyanywe muri hoteli aho padiri yamuhaye ibisindisha byanamuteye indwara mu ntangiriro z’Ugushyingo .

Nyuma yo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, uwo muhungu yatabaje bagenzi be bashoboye kumenya aho aherereye bakoresheje ikoranabuhanga rya telefone baramutabara.

Kuri ubu uyu mupadiri afungishijwe ijisho mu gihe Bari gukora iperereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 11 barabanza mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports na Kiyovu Sport uyu munsi

Shaddyboo ari mu bicu nyuma y’ibyamubayeho