Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick yagaragaye ari muri siporo muri gimu atangaza ko ari kugabanya ibinture, ni nyuma y’aho abantu bakomeje kwibaza ku mubyibuho we bakavuga ko biterwa n’inzoga akunze kunywa dore ko hari filime agaragaramo ari kumwe na Clapton Kibonke basinze.
Abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram yashyizeho videwo ari muri siporo gusa n’umunyarwenya yasekeje abantu ubwo yavugaga ko ari gukora siporo icyuya kikaza kivanze n’ifuro ry’inzoga.
Kuri iyo videwo yarengejeho amagambo ashimira umunyamakuru Sandrine Isheja Butera bakorana kuri Kiss FM ngo kuko ariwe wamuteye imbaraga zo gukora siporo, kandi yavuze ko Clapton Kibonke yamuhemukiye kubera ko yamunywesheje inzoga.
Dore videwo aho hasi…