in

Manchester City ya Haaland na Guadiola yagayitse bisubiza mu gitereko imitima y’abakunzi ba Arsenal

Ikipe ya Manchester City yatsinzwe na Brentford ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino w’umunsi wa cumi n’agatanu wa Championa y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza(Premier league).


Ikipe ya Manchester City yatsinzwe ibitego bibiri kuri kimwe binezeza Arsenal kuko biri bugabanye igitutu yayi tezaga mu guhanganira umwanya wa mbere.
Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa munani n’igice i Kigali mu Rwanda, Guadiola utoza Manchester City yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi bkurikira(4-3-3): Ederson,Stones,Akanji,Laporte,Cancelo,Debryune,Rodri,Gondogan,Silva Foden na Haaland.
Umutoza wa Brentford we yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi nka(3-5-2);Raya,Mee,Pinnock, Jorgensen,Henry,Jensen,Janelt,Onyeka, Rasmussen,Toney na Mbeumo.
Ni umukino watangiye Manchester City itorohewe kuko k’umunota wa cumi n’agatandatu gusa Ivan Toney wa Brentford yatsinze igitego cya mbere,ariko mbere yuko y’igice cya mbere kirangira Phil Foden yatinze igitego cya Manchester City nuko igice cya mbere kirangira ari kimwe kuri kimwe.

Mu gice cya kabiri amakipe YOSE yaje afite gahunda yo gushaka itsinzi cyane cyane Manchester City biturutse kuri Haaland na Foden ariko Brentford ibabera ibamba.
Iminota mirongo icyenda isanzwe y’umukino yarangiye ari kimwe kuri kimwe maze umusifuzi yongeraho iminota yinyongera, Guadiola utoza Manchester City yaje gukuramo Cancelo ashyiramo Alvarez mu rwego two kongera imbaraga ariko ntibyabahira igitego kirabura.

Ku munota wa 98 Ivan Toney yaje kuraza abakunzi ba City nabi ubwi yaysindaga igitego cya kabiri cya Brentford arinako umukino urangira ari ibitego bibiri bya Brentford kuri kimwe cya Manchester City.
Abakinnyi babonye amakarita y’imihondo ku mpande zombi ni Haaland na Phil Foden k’uruhande rwa Manchester City ndetse na Mbeumo na Jensen k’uruhande rwa Brentford.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Rusine Patrick yatangaje abantu ubwo yakoraga siporo akazana icyuya kivanze n’ifuro ry’inzoga(videwo)

KNC nyuma yo kwita Fatakumavuta ngo ni Fatakumuvumo, nawe nti yaripfanye yagize icyo abwira KNC