Connect with us

imikino

Umunyarwanda ukiri muto ashobora guca agahigo ko gukinirira ikipe ya Arsenal.

Published

on

Advertisements

Umunyarwanda George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha, uherutse gutsinda igeragezwa mu Ikipe ya Arsenal yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, ari i Londres aho iyi kipe yitegura kurangiza ibijyanye no kumugura nyuma y’umukino wa nyuma wa FA Cup uzaba kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu musore w’imyaka 20, muri Gicurasi nibwo byatangiye kuvugwa ko ashobora gusinyira Arsenal nyuma yo kuyikoreramo igeragezwa ry’ibyumweru bibiri muri Werurwe uyu mwaka.

George Lewis ukina ku ruhande asatira izamu, nta kipe y’igihugu y’abato yigeze akinira haba muri Norvège, aho yakuriye mu gihe yakiniye Tromsdalen na Fram Larvik zo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu.

Iki kinyamakuru Goal kuri uyu wa Kane cyatangaje ko ibyavugwaga ko George Lewis yamaze gusinya atari ko bimeze kuko hakiri ibigomba kubanza kunozwa kuko Arsenal itegereje ibizava mu mukino wa nyuma wa FA Cup, kugira ngo ifate ibyemezo ku kugura umukinnyi uwo ari we wese.

Gusa ariko ngo George Lewis aracyari i Londres, ndetse abakurikiranira hafi iby’uyu mukinnyi na Arsenal bemeza ko hari icyizere ko ashobora kuyikinira, aho azajyanwa mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23 itozwa na Steve Bould mu gihe yaba aguzwe.
George Lewis wavukiye i Kigali, yagiye muri Norvège akiri muto nyuma aza gutangira gukina umupira w’amaguru.

Advertisements
Komeza usome
Advertisement
Click to comment

Comment

imikino

Ikipe ya Juventus imaze kwirukana umutoza wayo mu buryo butunguranye.

Published

on

Advertisements

Ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani imaze kwirukana umutoza Maurizio Sarri wari umaze umwaka umwe gusa ayitoza.

Sarri yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya cyenda yikurikiranya cya shampiyona ya Serie y’Ubutaliyani.

Ariko yaraye asezerewe na Lyon yo mu Bufaransa mu mukino wa kimwe cy’umunani cya Champions League.

Ejo ku wa gatanu mu mujyi wa Turin mu Butaliyani, Juve yatsinze Lyon ibitego 2 – 1, ariko Lyon ni yo yakomeje kubera gutsindira hanze.

Sarri, Umutaliyani w’imyaka 61 y’amavuko, ku mpeshyi ishize ni bwo yari yahawe kontaro yo gutoza Juventus mu gihe cy’imyaka itatu, nyuma yo kumara umwaka atoza Chelsea.

Juventus yatsinzwe imikino itatu muri ine ya nyuma ya shampiyona, birangira ishoje irusha inota rimwe gusa Inter Milan yabaye iya kabiri.

Yanatsinzwe na Napoli ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutaliyani kizwi nka ‘Coppa Italia’. Hari nyuma yuko umupira w’amaguru w’Ubutaliyani wongeye gusubukurwa nyuma yo guhagarikwa kubera coronavirus.

Juventus yatwaye inshuro ebyiri igikombe cy’Uburayi (cyaje kwitwa Champions League), ariko ntirongera kugitwara kuva mu mwaka wa 1996.

Sarri wigeze kuba akora muri banki, yasimbuye ku butoza Massimiliano Allegri mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka ushize wa 2019.

Itangazo ry’ikipe ya Juventus rishimira Sarri ku “kuba yaranditse ipaji nshya mu mateka ya Juventus” no kuba yarashoboye ubwe “kuzamuka ibyiciro byose by’umupira w’amaguru w’Ubutaliyani”.

Advertisements
Komeza usome

imikino

Abakinnyi b’umupira w’amaguru b’ibihangange ku isi bagiye bafungwa

Published

on

Advertisements

Mu minsi ishize umukinnyi wanditse amateka akomeye ku isi ndetse agishimisha abantu batandukanye bakunda umupira w’amaguru hirya no hino ku isi by’umwihariko abafana ba Fc Barcelone, Ronaldinho yagaragaye mu binyamakuru bitandukanye avugwaho gufungwa nyuma yo gufatanwa impapuro z’impimbano mu gihugu cya Paraguay.

Uyu munsi rero tukaba twabakoreye TOP 5 y’abakinnyi b’umupira w’amaguru bagiye baca muri Gereza kubera impamvu zitandukanye.

Ronadinho (yazize ibyangombwa by’impambano)

Joe Barton (yakubise umuntu yenda ku mwica)

Adam Johnson (yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 15 y’amavuko)

Eric Cantona (yakubise umugeri umufana)

 

Serge Aurier (yakubise umupolisi)

Advertisements
Komeza usome

imikino

Arsenal igiye kwibikaho umukinnyi ukomeye wa Chelsea.

Published

on

Advertisements

Umunya-Brazil ukina mu kibuga hagati wakiniraga ikipe ya Chelsea y’i Londres mu Bwongereza, yamaze kumvikana na Arsenal nayo ibarizwa muri uwo mujyi kuzayikinira mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, nyuma yo kutongererwa amasezerano na Chelsea yari amazemo imyaka 7.

Willian Borges da Silva yifuzwaga n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi no muri Amerika arimo FC Barcelona na Inter Miami ya David Beckham.

Impamvu yatumye Willian atandukana na Chelsea yari amazemo imyaka irindwi ayikinira, ni ukubera kutumvikana ku masezerano mashya, aho uyu mukinnyi yifuzaga guhabwa amasezerano y’imyaka itatu, ariko Chelsea igatsimbarara ku masezerano y’imyaka ibiri, afata umwanzuro wo kuyisohokamo agashaka indi kipe imuha ibyo yifuza.

Arsenal nk’ikipe ikeneye abakinnyi bakina mu kibuga hagati kandi bafite ubunararibonye, yahise yegera Willian batangira ibiganiro aho bivugwa ko Arsenal izajya imuhemba £100,000 buri cyumweru.

Mu byo impande zombi zimaze iminsi ziganira, harimo igihe cy’amasezerano, amafaranga agomba guhabwa ndetse n’ibindi bikubiye mu masezerano ashobora gusinya muri iyi kipe.

Impande zombi zumvikanye ku ngingo zose ndetse uyu mukinnyi yemera ko agomba gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe iherereye mu mujyi akunda.

Isaha n’isaha Willian yakwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Arsenal kuko amakuru ava mu bantu be ba hafi ndetse no mu bayobozi b’iyi kipe ni uko ibintu byose bireba impande zombi byarangiye igisigaye ari ukubishyira ku mugaragaro akerekwa abafana n’abakunzi b’iyi kipe nk’umukinnyi mushya.

Advertisements
Komeza usome

imikino

Manchester City yiteguye kurekura akayabo ka miliyoni 330 z’amayero igura abakinnyi bashya

Published

on

Advertisements

Nyuma yo gukurirwaho ibihano bya Financial Fair play, ikipe ya Manchester City yiyemeje kugura abakinnyi bakomeye bose yifuza ititaye ku biciro mu gihe ayandi ma kipe arimo gutaka ko yazahajwe na Corona Virus.

Man City kuri ubu imaze kugura bakinnyi babiri aribo Ferran Torres waguzwe miliyoni 25 z’amayero ndetse na Nathan Ake waguzwe miliyoni 45 z’amayero, yiteguye kurekura izindi miliyoni zigera kuri 260 z’amayero ngo ibashe kwiyubaka nkuko umutoza wayo Guardiola abyifuza maze ibashe kongereza kwisubiza igikombe cya Premier League.

Mu bakinnyi iyi kipe iri gushaka hakaba harimo Koulibaly wa Napoli, Martinez wa Inter Milan, Joao Felix wa Atletico Madrid nabandi.

Niba ushaka kureba andi makuru ya Transfer z’abakinnyi agezweho ukaba wareba iyi video:

Advertisements
Komeza usome

imikino

Cristiano Ronaldo yifuje kujya gukinana na Neymar na Mbappe muri PSG byicwa na Corona

Published

on

Advertisements

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus, Cristiano Ronaldo ngo yifuje kuyijyamo ngo yigira muri PSG gukinana n’inshuti ye Neymar ndetse na Kylian Mbappe maze CoronaVirus irabipfubya.

Reba amakuru agezweho ya Football uyu munsi:

Nkuko tubikesha ikinyamakuru France Football, umukinnyi Cristiano Ronaldo yifuje kuva mu ikipe ya Juventus kubera kurambirwa imikinire yayo avugako itari ku rwego rwe, ku bwizo mpamvu uyu musore w’imyaka 35 y’amavuko akaba ngo yari yabwiye agent we ariwe Mendes kwiga ku buryo yakwigira muri PSG kuba yakinana na mucuti we Neymar ndetse na Kylian Mbappe.

Ibi byose rero bikaba byarapfubye bitewe n’igihombo gikomeye PSG yatewe na Corona Virus kuri ubu akaba ari nta bushobozi na mba ifite bwo kuba yagura Cristiano. Hagati aho Ronaldo we akaba ejobundi yaremeje ko azakinira Juventus muri Season itaha kuri Post yashyize kuri Instagram.

Advertisements
Komeza usome

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Enable Notifications.    Ok No thanks