in

Umunyamakuru Yago arashinjwa kwihakana inda

Umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye ku izina rya Yago yashinjwe kwihakana inda y’umukobwa w’umuhanzikazi witwa Brenda  (Zeckyb) ngo umutwitiye inda y’amezi agera kuri 4  izuza amezi atanu mu kwezi kwa gatatu nk’uko nyir’ubwite yabyitangarije mu kiganiro yagiranye na  JB Rwanda ikinyamakuru cyo kuri murandasi.

Uyu mukobwa wagiye agaragaza ibimenyetso bifatika byuko yagiranye ibihe byiza na Yago yavuze ko ,uyu munyamakuru yihakanye inda akamusaba gupimisha DNA nyamara ngo abizi neza ko baryamanye .

Mu bimenyetso yumvikanishije harimo aho Yago yamubwiraga ko , yibagiriwe impeta ze (umukobwa) mu rugo rwe ariko azazimubikira , hari naho Yago yumvikana amubwira ko urugi rw’igipangu cye rufunguye yakwinjira mu rugo ntakibazo .

Mu majwi uyu mukobwa yumvikanishije , hari aho Yago yagiraga ati:” Big up on yourself wasize utu mpeta twawe hano ariko ntaribi natubitse ndaza kukubwira”

Uyu mukobwa avuga ko icyo asaba Yago ari uko yakwemera umwana kuko ari nta mafaranga ashaka kuri we , cyane ko akora ariko kandi n’umukobwa nawe afite ibyo akora kuburyo atamwifuzaho amafaranga ,yewe ko ntanikindi amwifuza uretse kwita ku mwana.

Icyakora kugeza ubu uyu munyamakuru ntaragira icyo atangaza kuri iy’inkuru niba ari ibihuha byabashaka kumusebya cyangwa ari ukuri.

Yago ashinjwa kwihana inda yateye umuhanzikazi Zeckyb
Yago ashinjwa kwihana inda yateye umuhanzikazi Zeckyb

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Manzi
Manzi
1 year ago

Uyu we ntasanzwe! Record ??? Aha nukubyibazaho! Nibaye ari nabyo waba waramuteze uri gatumwa! None nyumvira ukuntu umutuka! Ahubwo yago nahungire kure! Keretse nimba ari agatwiko! Muba mushaka kumenyekana! Naho ubundi uri makangu pe!

Rutsiro FC yategeye akavagari k’amafaranga abakinnyi kugira ngo bazatsinde Rayon Sports

Umukozi wa REG yatabaye ikiyoni cyari kimaze iminsi 3 cyarafashwe ku ipoto y’amashararazi maze bikora ku mitima y’abatari bake – VIDIO