in

Umukozi w’umurenge yafatiwe mu kabari asambana n’umukozi we ahabwa isomo rikomeye

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, Nibwo umukozi ufite inshingano mu Murenge wa Kinzuzi mu Karere ka Rulindo, yafatiwe mu kabari ke ari gusambana n’umukozi we, bitungura abatari bake.

Aya marorerwa yabaye ku isaha ya Saa Saba z’iijoro ryo ku wa Kabiri, amenyekana ubwo umufasha w’uyu mugabo ufite inshingano zikomeye mu murenge, yageze mu rugo rwe basanzwe babamo ategereza ko umugabo we ataha araheba noneho amanutse ku kabari asanga rwahanye inkoyoyo hagati y’umugabo n’umukozi wabo wo mu kabari.
Umukozi wabo ntiyahakanye iby’aya makuru avuga ko yasambanaga na sebuja , yemereye umunyamakuru ko atari ubwa mbere basambana kuko yari inshuro ya kabiri ndetse kandi ko bibaye ku gahato ari nkuko byabaye bwa mbere ubwo bajyanaga ku Gisenyi kwinezezayo.
Agira ati” Siyamfashe ku ngufu, byatewe n’irari ndetse si ubwa mbere kuko bibaye ku nshuro ya kabiri dore ko tubikora bwa mbere twabikoreye ku Gisenyi. Umugore yadufashe amaguru nyabangira ingata naho umugabo asigara ahatwa ibibazo n’uwo bashakanye dore ko yari yasinze ku buryo atabashaga kwiyambika imyenda”.
Abaturage batuye muri aka gace kabereyemo amahano, bavuga ko ibyabaye ari amahano kuko uwakababereye urugero rwiza yabatamaje ndetse ko akwiye kuvanywa ku nshingano yakoraga akanahanywa bikomeye.  si uyu mugabo ufite inshingano mu murenge gusa kuko uyu mugore we bashakanye byemewe n’amategeko nawe ahagarariye abagore mu murenge wa Kinzuzi.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

FC Barcelona yamaze gutangaza ko itazakomezanya na Xavi ihita inatangaza umutoza ugiye kumusimbura

“Twakuze twumva igihuha ko urwaye SIDA byaba aribyo !” Butera Knowless ntaguca kuruhande yasubije umuntu wamubajije ibyo kuba arwaye SIDA