in

“Twakuze twumva igihuha ko urwaye SIDA byaba aribyo !” Butera Knowless ntaguca kuruhande yasubije umuntu wamubajije ibyo kuba arwaye SIDA

Ku munsi w’ejo hashize, umuhanzikazi Butera Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, yasangije ifoto ye ubundi avuga ko atanze umwanya wo kumubaza ibibazo, ikibazo cyose arabazwa ko aragisubiza.

Kera abantu benshi bajya bumva igihuha kivuga ko Knowless arwaye SIDA yavukanye,  umuntu wese wakuze akurikirana iby’umuziki ntakabuza yarabyumvaga.

Ubwo abantu barimo bamubaza ibibazo hari abagaruye iby’iki kibazo.  Umwe yagize ati “Ese nawe wajyaga wumva abantu bavuga ngo wavukanye sida ?”,  Knowless mu ijambo rimwe yamusubije ko yajyaga abyumva,  ati “cyane”.

Undi nawe yanze kwiburira agira ati “twakuze bavuga ko ufite ubwandu ! Byaba ari byo koko?”, Knowless nawe atuje ati “Aho mumariye gukurira muciye akenge se mubibona gute?”.

Mu gihe Knowless n’abandi bahanzi bangana bari barafashe umuziki Nyarwanda nibwo ibi byavugwaga, gusa benshi bakavuga ko ari igihuha yahimbye kugirango abasore barekere kujya bamurwanira.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukozi w’umurenge yafatiwe mu kabari asambana n’umukozi we ahabwa isomo rikomeye

Uwiyise umukozi wa satani uvuga ko ariwe wishe Pastor Théogène, yamaze gutabwa muri yombi na RIB (VIDEWO)